Urugo Mbonezamikurire rwa Mutobo: Intangiriro nshya ku bana n'ababyeyi bakorewe ihohoterwa na FDLR mu mashyamba ya Congo
Hari inkuru z'ubuzima zigaragaza ubukana bw'amakuba yatewe n'imitwe yitwaje intwaro, ariko zikongera zigasiga isomo rikomeye ry'icyizere n'ubushobozi bwo kongera kubaho. Iyo ni inkuru ya Soldat Mahirwe ZABAYO, umwe mu Banyarwanda batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mahirwe yavukiye muri DRC mu 2006, akurira mu buzima bwagenzurwaga n'umutwe wa FDLR. Akiri muto, yahuye n'ihohoterwa rikabije ryamusigiye ibikomere bikomeye. Yibuka ko we n'umubyeyi we ndetse na murumuna we bagiriwe nabi bafatwa ku ngufu mu bihe bitandukanye n'abagize uwo mutwe, nyuma umubyeyi na murumuna we bakicwa.
Ati: "Twaje kumva amakuru ko mu Rwanda ari amahoro. Twafashe umwanzuro wo guhunga nijoro, twihisha kugeza tugeze muri MONUSCO, hanyuma baza kutwohereza mu Rwanda."
Ageze mu Kigo cya Mutobo, Mahirwe avuga ko yakiriwe neza, ahabwa ubufasha bw'ibanze burimo aho kuba, ibiribwa, imyambaro, ubuvuzi n'ubundi bufasha bumufasha kongera kubaka ubuzima bwe.
Uyu munsi, Mahirwe ari mu bari gukurikira amasomo muri Mutobo, kandi yishimira ko ku wa 03 Nyakanga 2026 hafunguwe ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire (ECD) rwa Mutobo, ruzafasha abana bato, by'umwihariko abavutse mu bihe by'ihohoterwa ryakorewe mu mashyamba ya Congona FDLR, kubona uburere n'uburenganzira bukwiye mu myaka yabo ya mbere y'ubuzima.
Atanga ubutumwa bugamije gushishikariza abakiri mu mashyamba gufata icyemezo cyo gutaha.
"Ndakangurira buri Munyarwanda ukiri mu mashyamba gufata icyemezo cyo gutaha. Mu Rwanda twakiriwe neza kandi twahawe amahirwe yo kongera kubaho no kubaka ejo hazaza hacu n'abana bacu."
Inkuru ya Mahirwe ni kimwe mu bimenyetso by'uko amahoro, kwakira neza abatahutse no kubafasha kongera kwiyubaka bishobora guhindura ubuzima bw'abantu no guha icyizere abana n’ejo heza habo.