Rubavu: Abayobozi mu nzego zose mu bukangurambaga bwo gukangurira abakiri muri FDLR mu mashyamba ya DRC gutaha

RUBAVU – Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025, Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikare (RDRC), bakoze igikorwa cy’ubukangurambaga bwambukiranya imipaka bugamije gukangurira Abanyarwanda bakiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) gutaha, cyane cyane abacyiyunze ku mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ikomeje kuba imbogamizi ku mutekano w’u Rwanda no mu karere kuva u Rwanda rubohowe mu 1994.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abatahutse bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abavuga rikumvikana b’akarere ka Rubavu, abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, abakoresha ingendo zo mu kiyaga cya Kivu, abayobozi b’amadini, abayobozi b’imirenge n’abagize Inama y’Itaguye y’Umutekano y’Akarere ka Rubavu. Bose bahurijwe ku ntego imwe: gukangurira Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya DR Congo gutahuka ku bushake.

Mu bataha, abagabo baza biguruntege

Meya w’Akarere ka Rubavu  MULINDWA Prosper agaragaza ko “Mu batashye ku bushake bava muri DRC baza biganjemo abagore n'abana bigaragaza ko Abagabo by'umwihariko urubyiruko bacyinangiye gutaha kandi nta mpamvu bafite yo kuguma muri DRC.”

Yakomeje asaba ubufatanye mu gushaka igisubizo kirambye: “Dukwiye gushakira hamwe ingamba z’uko bagaruka mu gihugu cyabo kuko uko batindayo niko barushaho kumererwa nabi. U Rwanda rubaha uburenganzira bwabo bwose n’ibyangombwa bikenewe, kandi rwakira buri wese utahutse mu rugendo rwo kubaka igihugu.”

Umutekano ni uwa twese, twirinde magendu 

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere, Lt. Col. Donat Murenzi, yagarutse ku kibazo cy’abantu bambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abasaba gukoresha inzira zemewe.

Yagize ati:“Magendu irahari ariko ikwiye kwirindwa. Mukwiye kunyura mu nzira zemewe z’umupaka. Umutekano ni inshingano duhuriyeho twese nk’Abanyarwanda. Iyo umutekano ubonetse, abaturage n’imitungo birabungwabungwa.”

Yongeyeho ati: “Twese tugire uruhare mu bufatanye bwo gucyura abacyiri muri FDLR. Dutange amakuru ku gihe, kandi umutekano tuwugire uwacu.”

Ubumwe ni indorerwamo twirebamo nk’abanyarwanda

Maj. Gen. (Rtd) Jacques Nziza, Visi perezida wa RDRC, yavuze ko abatahutse benshi bakomoka mu Karere ka Rubavu, ndetse n’abasezererwa bavuye mu kigo cya Mutobo benshi bahoze muri FDLR.

Yagize ati: “70 ku ijana barenga by’abatahuka bahoze muri FDLR ni abakomoka muri aka karere ka Rubavu. Abari mu mashyamba bagiye bangana natwe mu myaka, ariko ubu abenshi ni abasaza batakigira imbaraga, murumva ko dufite impamvu yo gukangurira abo bana gutaha bityo badakomeza kugwa muri ayo mashyamba.”

Yibukije ko ubumwe ari ryo shingiro ry’Iterambere: “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ingenzi kurusha ibindi. Ni indorerwamo twireberamo twese. Kuba duteraniye hano ni ikimenyetso cy’uko turi umwe.”

Yongeyeho ko bakwiye gukomeza kureba kure:“Ntabwo turi abakene; ubukene buba ku mutima. Iyo utekereje neza kandi ugakorana n’abandi, ugera ku nyungu zisumbuyeho. Umuco umwe n’ururimo rumwe nibidutere imbaraga zo kubaka ubumwe bwacu.”

Ku birebana n’uruhare rwa buri rwego, yagize ati:
“Abanyarwanda bahejejwe ishyanga n’ubukangurambaga bubi bwa FDLR. Nta kindi kintu gikomeye kurusha kubahamagarira gutaha. Abayobozi, abanyamadini—mufate iyambere mu kugarura abana bacu.”

Yakomeje agira ati:
“Turashaka gufatanya namwe tugacyura abagabo. Hari abatinya gutaha kubera isoni n’imyaka bamazeyo. Tuzabakurayo bose.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gushishikariza abakihishe mu mashyamba gutaha, kuko kubona aho u Rwanda rugeze ari ikimenyetso cy’uko nta mpamvu yo gukomeza kwihisha.

Mu mafoto

Ni inama igamije gukomeza ingamba zo gukangurira abakiri mu mashyamba ya DRC gutaha, yitabiriwe n'abayobozi bose, abavuga rikumvikana ndetse n'abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. 

Amafoto

Biyemeje kugira uruhare mu gukangurira abo bayoboye gukomeza ubukangurambaga nyambukiranyamipaka

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwateguye iki gikorwa buri kumwe na RDRC n'abashinzwe umutekano muri aka karere.

Nzayisenga Evariste ni umusore uheruka kwitandukanya n'umutwe wa FDLR yatahutse mu mezi abiri ashize, yari yarafashwe bugwate n'uyu mutwe wa FDLR aho bamwigishaga ingengabitekerezo ya Jenoside, kwanga Igihugu cye ndetse no kugiteza umutekano muke, yavuze ko amerewe neza aho ari kwigishwa mu kigo cya Mutobo, cyakira abatahuka bitandukanya n'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC.

Back