Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze mu mitwe ya gisirikare Yasoje I Mutobo icyiciro cya 75 cyo Gusubiza mu muryango nyarwanda abahoze mu mitwe ya gisirikare.
Kigali, kuwa 30 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) irakora ku nshuro ya 75 umuhango wo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, barimo n’abahoze mu mutwe wa FDLR, mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze. Ibi bikaba bikomeje kugaragaza umuhate n’ubushake u Rwanda rufite mu kugarura no kongera gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bari mu mitwe y’abarwanyi.
Itsinda ry’abantu 143 rirangije amasomo yo kubategura mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, ndetse bazafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Uyu munsi kandi, abahoze ari abarwanyi 135 barangije amasomo y’imyuga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Mutobo, baranahabwa ibikoresho by’akazi bizabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.
RDRC imaze imyaka irenga 20 yakira kandi ifasha abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo ku bagarutse mu Rwanda. RDRC kandi yiteguye kwakira n’abandi bose baziyemeza kugaruka mu Rwanda, barimo n’abarwanyi ba FDLR bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bashishikarijwe gutahuka n’itangazo riheruka rya Guverinoma ya DRC.
Kuva mu mwaka wa 2001, abahoze ari abarwanyi 12,602 bamaze gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe. Iyi gahunda yafashije ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi n’imiryango yabo, ibagenera inyigisho z’uburere mboneragihugu, amasomo y’imyuga, ndetse n’ubufasha bwo gusubira mu buzima busanzwe mu bikorwa by’ubukungu.
Mu rwego rwo kumenyekanisha ubushake n’ubushobozi u Rwanda rufite bwo kwakira abahoze ari abarwanyi, RDRC imaze igihe itambutsa ikiganiro buri cyumweru cyitwa “Isange mu Banyu”, kinyura kuri Radio Rwanda buri cyumweru ku gicamunsi (kinumvikana mu burasirazuba bwa Kongo).
Iki kiganiro gitanga amakuru n’ubuhamya bw’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bamaze kugaruka mu gihugu. Ibi biganiro bifatwa nk’igikorwa cy’ingenzi mu gukangurira abarwanyi n’impunzi bakiri muri DRC kumenya amahirwe yo kugaruka ku bushake no gusubizwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.
RDRC yiyemeje kugira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rwo gushimangira amahoro n’umutekano mu karere binyuze mu nzira zitari iza gisirikare, kandi ikomeje kuba inkingi mu bikorwa byo kubaka no gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Umusozo.