Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Mutobo DC, bungurana ibitekerezo n’abavuye muri FDLR ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Kuwa 12 Kamena 2026, Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basuye Ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira, kwigisha no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, giherereye mu Karere ka Musanze. Uru ruzinduko rwakurikiwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo cyibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Igikorwa cyatangijwe no gusura ibikorwa bitandukanye by’abahoze mu mutwe wa FDLR bemeye gushyira intwaro hasi bagahitamo gutaha mu Rwanda, aho kuri ubu Ikigo cya Mutobo cyakiriye abantu 682 bari mu cyiciro cya 77 batahutse vuba.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Madamu Valérie Nyirahabineza, yavuze ko ibikorwa bya Mutobo bigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu guha amahirwe Abanyarwanda bose yo kongera kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati : “Intego yacu ni kugarura abantu mu Rwanda no kugarura u Rwanda mu bantu. Tubafasha kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanukirwa amateka nyakuri y’u Rwanda no kubona amahirwe Igihugu gitanga kugira ngo bongere babe abagize uruhare mu iterambere ryacyo,”.
Yasobanuye kandi ko icyiciro cya 77 cyakiriwe muri Mutobo kigizwe n’abantu 682 barimo abari abasirikare, abasivili bafatanyaga n’imitwe yitwaje intwaro, abana bahoze muri iyo mitwe ndetse n’imiryango yabo, biyongera ku bantu 12,714 bamaze gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe kuva mu mwaka wa 2001.
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Minisitiri Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko Ikigo cya Mutobo ari ikimenyetso cy’amahitamo igihugu cyafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi — ayo kubaka aho gusenya no guhuza Abanyarwanda aho kubatanya.
“Mutobo ni ikimenyetso gifatika cy’uko nta mwana w’u Rwanda ugomba guhera ishyanga. U Rwanda ntirureba abaturage barwo nk’abanzi, ahubwo rubabona nk’abanyagihugu bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kubaka no guteza imbere Igihugu,” Minisitiri Utumatwishima.
Abitabiriye iki kiganiro banahawe ubuhamya bw’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko FDLR, bagaragaje inzira banyuzemo yo kwigobotora ingengabitekerezo ya Jenoside bigishwa iyo bakiri mu mashyamba ya Congo, ndetse n’uruhare rw’Igihugu mu kubafasha kongera kubaka ubuzima bushya bushingiye ku bumwe, amahoro n’iterambere.