Abahoze ari Abasirikare Bakuru 63 ba FDLR Bitabiriye Amahugurwa i Mutobo ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Uyu munsi, mu Kigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abahoze ari abasirikare bakuru 63 ba FDLR bitabiriye amahugurwa agamije gusesengura ingengabitekerezo ya Jenoside, ingaruka zayo zikomeye ku karere, uruhare bagize mu kuyishyiraho no kuyikwirakwiza, ndetse n’inshingano bafite mu kurwanya no kuyirandura burundu.

Ibiganiro byibanda ku guhangana n’amateka, kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no guha urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi bwo kwanga inyigisho z’amacakubiri, kwirinda kuyobywa no kugira uruhare mu gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Aya mahugurwa yatangijwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Maj. Gen. (Rtd) Jack Nziza, ari kumwe na Komiseri Jean Marie Vianney Gatabazi. Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, ni we watumiwe gutanga ibiganiro.

Maj. Gen. (Rtd) Jack Nziza yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya w’ingenzi ufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kwiyubaka no kuba abaturage beza buzuza inshingano zabo, nyuma yo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe. Yabasabye kwemera inshingano z’ibyo bakoze mu gihe bari muri FDLR, kugira uruhare mu gukosora amakosa bakoze no kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwubahane.

Mu izina ry’abitabiriye amahugurwa, Maj. Gen. (Demob) Félicien Nsanzubukire yemeye ko bamaze igihe kirekire bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ya FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko aya mahugurwa ari amahirwe yo gusobanurira urubyiruko ingengabitekerezo bahoze bakwirakwiza, kugira ngo ruyimenye, riyamagane kandi rwirinde kugwa mu mutego w’inyigisho z’urwango n’amacakubiri.

Yiyemeje kandi gufatanya n’abandi mu kurwanya ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyira ahagaragara ukuri ku ngengabitekerezo n’imigambi ya FDLR. Yashimangiye ko ihakana rya Jenoside ryashinze imizi mu ngengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na FDLR.

Aya mahugurwa agaragaza ko kwemera ukuri ku mateka, kwakira inshingano z’ibyakozwe no guharanira ko ukuri kumenywa ari intambwe ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurinda urubyiruko kuyanduzwa no kubaka amahoro arambye.

-Umusozo-

Back